•     

"Ntacyambabaje nko gufatwa na Lieutenant ndi Colonel" Colonel Augustin

Umwe mu bahoze mu mashyamba ya Kongo wabaye mu mutwe wa FDLR anashinzwe Iperereza ryohanze Colonel Augustin Nshimiyimana, yavuze ko ntakintu cya mu babaje nk'ukuntu yafashwe n'umusirikare ufite Ipete rya Lieutenant kandi we ari Colonel.

Colonel Augustin yavuze ko yababajwe nuko yafashwe na Lieutenant ari Colonel

Ibi Colonel Augustin Nshimiyimana yabitangeje kuri uyu wa 9 Werurwe 2023 ubwo yatangaga ubuhamya uburyo yabaye mu mashyamba yakongo muri FDLR. Ni munama yiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ya bereye mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo mu karere ka Musanze.

         Colonel Augustin Nshimiyimana

Colonel Augustin yavuze ko bakiri mu mashyamba babaga bafite amakuru atariyo ku Rwanda, kuko bumvaga ko iyo ugeze mu Rwanda bahita bakwica.

Ati" abantu bari mu mashyamba nta makuru baba bafite ku Rwanda kuko baratubwiraga ngo iyo ugeze mu Rwanda ba rakwica bigatuma bafata u Rwanda uko rutari".

Colonel yanagarutse ukuntu yafashwe ari mu rusengero, ati" nari mu rusengero barambwira ngo hanze hari abasirikare bagushaka, narasohotse barambwira ngo ntange amadorari 2000$ mbabwira ko usibye n'ibihumbi bibiri nta na maganabiri mfite, gusa mu kintu cyambabaje nuko nafashwe na Lieutenant ndi Colonel ".

Yashoje ubuhamya bwe avuga ko FDLR ibyo ikora byose ntaho byayigeza yewe no gufata igihugu ngo ninzozi pee.

Bagabo John