•     

Nyagatare: Gitifu arashinjwa kugurisha inka zirwaye uburenge amafaranga akayashyira mu mufuka we.

Mu mu renge wa Musheri akagari ka Nyagatabire, haribamwe mu borozi bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uwo Murenge Kamu Frank, kuba afata inka zaborozi zirwaye uburenge akazipakiza akajya ku zigurishirisha amafaranga akayitwarira. Kuriki kibazo Gitifu Frank avuga ko Umuyobozi w'Umurenge ntabubasha afite ku mitungo y'umuturage.

Gifitu w'Umurenge wa Musheri arashijwa n'aborozi kugurisha inka zabo amafaranga akayashyira mu mufuka we

Abaturage bahaye amakuru rubanda, bavuga ko Gitifu w'Umurenge wa Musheri Kamu Frank, afatanyije na Veterinary w'akarere ka Nyagatare. Bafata inka zaborozi zirwaye uburenge bakazipakira imodoka bakazitwara kuzigurishiriza abacuruzi binka  zibagwa Nyabugogo.

Umwe mu baturage witwa Ndibyariye Agustin  yavuzeko ba twaye inka enye harimo ebyiri yari yoroye ndetse n'izindi ebyri yari yararagijwe n'umuntu. 

Ati" gitifu afatanyije na Veterinary baraje batwa inka zange enye ngo zirwaye uburenge bajya kuzigurisha ntabwo nigeze mbona nifaranga narimwe ubwo Gitifu niwe wayitwariye."

Hari abandi borozi baduhaye amakuru batashatse ko inyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru, bavuzeko Gitifu aza agapakira inka zirwaye uburenge bakazitwara Nyabugogo kuzigurishiriza abacuruzi babaga inka bikarangira ntafaranga bahawe. 

Hari uwatanze ubuhamya avuga ku mworozi bagurishirije inkaze 26 bikarangira agize ihungabana bituma ajya mubitaro.

Twashatse kumenya icyo Gitifu wa Musheri Kamu Frank uvugwa ko ariwe ugirisha izinka zaborozi,
Mu butumwa yoherereje umunyamakuru yavuze ko Umuyobozi w'Umurenge ntaho ahuriye n'imitungo y'abaturage yaba iyi mukanwa cyangwa itimukanwa ahubwo agashimangira ko ari inshinganoze zo gufasha abaturage.

Gusa Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare GASANA Stephen,  yabwiye rubanda ko ibyo abo borozi bavuga ataribyo ahubwo hari  abaturage batumva gahunda yo kurwanya uburenge muri Nyagatare uburyo ikorwamo.

Mayor yavuze ko Mu murenge wa Musheri hagaragaye indwara y'uburenge bituma inka zishyirwa mu kato, ariko ngo hari bamwe mu baturage batumva uburemere bw'indwara y'uburenge bigatuma batumva neza uburyo ingamba zokurwanya indwara zikorwamo.

Mayor Gasana Stephen 

Ati" Ntabwo aborozi bumva ubukana bw'indwara y'uburenge uburyo imeze bityo nicyo gituma batumvaneza n'ingamba zo kuyirwanya uburyo zishyirwa mu bikorwa, ikindi kugira ngo inka ive mu murenge ijyanwe ahantu runaka bisaba inzego zitandukanye ko zibyemeza harimo inzego zikigo RAB ndetse n'inzego z'umutekano, bityo ko Gitifu atafata icyo cyemezo ngo agurishe izo nka wenyine".

Mubindi Mayor yavuze nuko inka zose zigaragaye ko zirwaye uburenge, iyo inzego zibishyinzwe zemeje ko izo nka zigurishwa habaho ubwumvikane n'umworozi hanyuma ubuyobozi bukamushakira umuguzi,  amafaranga agurishijwe izonka agahabwa nyirazo.

Mu karere ka Nyagatare hamaze igihe  havugwa indwara y'uburenge kuburyo hari bimwe mu bice byamaze gushyirwa mu kato kubera iyo ndwara.

Bagabo John.