Uganda: Muri Uganda haravugwa inkuru y'ibitaro byafunzwe na nyiri inzu bitewe n'umwenda ungana na Mashilingi ya Uganda angana na Miliyoni 66
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor, avuga mu bitaro bya Medipal biherereye mu murwa mukuru wa Uganda, hari Campani yitwa Securex Private Security ishinzwe umutekano wiyo nyubako yafungiranye abarwayi ndetse n'abaganga bitewe nuko ibyo bitaro bi mubereyemo umwenda ungana na Mashilingi Miliyoni 66 uhereye mu kwezi kwa Nzeri muri 2022.
Bamwe mu babonye abasekirite bafunga ibyo bitaro, bavuze ko hari abarwayi bari bategereje kubonana na Muganga ndetse n'abaganga bari mu byumba bariho bita ku barwayi.
Kugeza ubu ntarwego narumwe haba urwa Minisiteri y'ubuzima cyangwa inzego z'umutekano ziratangaza kubijyanye nabo barwayi ndetse n'abaganga bakingiranywe na nyiri inzu.
Bagabo John