Kenya: Urubyiruko rusaga 1000 rwiraye mu ishyamba rya Uhuru kenyatta bararitema ndetse biba n'amagana y'amatungo bigeze ku gicamunsi bahita baritwika

Imyigaragambyo muri Kenya ikomeje gufata indi ntera kuko kuri uyu wambere, bamwe mu rubyiruko biraye mu ishyamba ry'uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta maze bararitema ndetse biba n'amatungo, harimo intama nayandi.
Abasore nyuma yo gutwika ishyamba bahise basahura amatungo harimo n'intama
Nyuma byageze ku gicamunsi iryo shyamba bahita baritwika nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byabitangaje.
Ishyamba ryahiye rirakongoka
Intando yo gutwika ndetse no gutema iryo shyamba, biraturuka kuba bivugwa yuko Kenyatta ariwe ushyigikiye Raila Odinga ukomeje gukora imyigaragambyo yaburi wa mbere ndetse na buri wakane.
Iryo shyamba riherereye mugace kitwa Eastern Bypass muri Ruiru, mu ntara ya Kiambu.
Gusa kuva ibyo bikorwa byaba ntamuntu uratabwa muriyombi, imyigaragambyo yuyumunsi yaguyemo umuntu umwe abandi barakomereka harimo n'abanyamakuru bari bagiye gutara inkuru
Bagabo John