Nyuma yaho mu munsi ishyize hagaragaye inkuru n'ifoto byerekana ukusore wo muri Ghana ko ariwe muremure ku isi, hasohotse indi nkuru y'umusore wo muri Ethiopia avuga ko ariwe muremure ku isi
Uyu musore wo muri Ethiopia witwa
Negewo Jima nyuma yo kubona inkuru n'ifoto by'umusore wo muri Ghana witwa Sulemana Abdul Samed w’imyaka 29 afite uburebure bwa mtero 2,89, bivugwa ko ariwe muremure ku isi, uyu musore yahise anyomoza ayo makuru ahita ashyira ifotoye agaragaza ko ariwe muremure ku isi.
Jima ufite uburebure bwa 2,25m bivugwa ko ariwe mugabo muremure muri Ethiopia.
Sulemana wo muri Ghana ufite imyaka 29 mbere yavugaga ko areshya na 2,89m ariko umunyamakuru wa BBC amupimye asanga afite 2,23m – ibi byaba bivuze ko uwa Ethiopia amusumba
Bagabo John.