•     

Perezida Kagame yabwiye abibasiwe n’ibiza ko nawe ahangayikishijwe n’ibibazo bari guhura nabyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari yasuye abaturage bibasiwe n’ibiza bo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yabijeje ubufasha bushoboka, ku buryo abashobora gusubira mu byabo babisubiramo mu gihe cya vuba, aho yabamenyesheje ko uburyo bahangayitse abuzi cyane ko ngo newe ariko ahangayitse.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abarenga ibihumbi bibiri batujwe muri site y’Inyemeramihigo, nyuma y’uko yari amaze gusura ibikorwa bitandukanye muri ako karere byangijwe n’ibiza, birimo n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwangiritse bikomeye.

Akigera kuri site y’Inyemeramihigo, Umukuru w’Igihugu yakiranywe urugwiro n’abahatujwe, bahise bamugaragariza bimwe mu bibazo bafite birimo umugezi wa Sebeya ubateza umwuzure.

Marie Chantal Nirere wo mu Murenge wa Rugerero ni umwe mu bibasiwe n’ibiza, aho yari yaheze mu mazi akaza gukurwamo n’abasirikari bacunga umutekano wo mu mazi. Avuga ko ibintu bye byose byagiye harimo n’amazu ye abiri yasenyutse.

Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwatubaye hafi, baduhaye amacumbi yo kubamo, tubona iby’ibanze, ibiryo birahari, twabonye ibyo kuryamaho, abana bariga nta kibazo dufite mubyeyi mwiza. Icyifuzo cya mbere ndagira ngo mudufashe Sebeya ni yo nyirabayazana yo kuba turyamye muri iki kibaya, munatubungabunge mubyeyi mwiza mu mpande zombi, ibiza yateje itazongera kubiteza."

Mu gusubiza ku kibazo cya Sebeya, Perezida Kagame yavuze ko birimo gukorwa kuko ababishinzwe barimo kubikurikirana.

Perezida Kagame yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza aho bishoboka bazasubira mu byabo mu bihe bya vuba.

Yagize ati: "Icyanzanye hano kwari kubasura, kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo. Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima nibura muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira nk’uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe."

Mu Karere ka Rubavu habarirwa abaturage 5055 batujwe muri site enye, bakuwe mu byabo n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyarugu ndetse n’Amajyepfo. Mu gihugu hose habarirwa abarenga ibihumbi icyenda basenyewe n’ibiza biganjemo abo mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero.