Kenya: Perezida William Ruto yemeye imishyikirano na Raila Odinga, bituma Odinga atanga agahenge avuga ko kuri uyu wambere abaturage bagomba gukomeza akazi kabo nkuko bisanzwe kuko nta myigaragambyo ihari.

Raila Odinga yatangaje ko kuri uyu wambere nta myigaragambyo ihari mu gihugu, bityo abaturage barasabwa gukora imirimo yabo nkuko bisanzwe.
Ibi Raila Odinga abitanganje nyuma yaho Perezida William Ruto yemeye kugirana ibiganiro na Odinga murwego rwo kureba ko mugihugu hagaruka ituze kuko hamaze igihe abaturage bari mu myigaragambyo badakora.
Raila yagize ati". Twashimishijwe n'icyemezo cya fashwe na Perezida Ruto cyo kwemera ko tugirana ibiganiro tukamwereka ibyo twifuza ko byashyirwa mu bikorwa".
Ibi yabivuze kuri iki cyumweru ahitwa Capitol Hill, Upper Hill mu mujyi wa Nairobi.
Raila Odinga kuva amatora yarangira ntabwo yigeze yishimira ko yatsinzwe ahubwo yakomeje kuvuga ko habayeho uburiganya mu matora.
Odinga buri wambere na buri wakane yari yarabihariye imyigaragambyo aho yasabaga ubutegetsi buriho gusubiza ibintu mu buryo by'umwihariko aho ubuzima buhenze cyane by'umwihariko abaturage bantaho nikora.
Bagabo John