Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko nta mushumba uragira inka wemerewe gutwara umuhoro, uzafatwa akaba azabihanirwa
Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2023 Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko aborozi bo mu kagace ka Majyepfo ntamushumba wemerewe kuragira amatungo afite Umuhoro
Ati" Nta mushumba w'inka uzongera ku garagara aragiye afite Umuhoro, iyo mihoro ifatwa nk'intwaro. mureke intwaro tuziharire inzego z'umutekano gusa".
Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, kivuga ko inzego z'umutekano harimo ingabo na Polisi, bakomeje gushakisha intwaro ziri mu baturage hirya nohino mu gihugu.
Perezida William Ruto
Izo ntwaro harimo imbunda zifashishwa n'ibisambo bimaze iminsi byarayogoje igice cy'Amajyepfo aho byiba inka bigasiga binishe abaturage.
Tariki ya 16 kugeza kuya 19, Gashyantare 2023 nibwo leta ya Kenya yari yasabye abaturage bafite imbunda kuzitanga ku ushake hanyuma nyuma yicyo gihe uzafatwa afite imbunda akaba azabiryozwa.
Bagabo John