•     

Police nireke kwiruka inyuma y'abambaye impenure ahubwo niyiruke inyuma y'abajura batuzengereje muri Kigali" Hon Mukabunani".

Depite Mukabunani Christine akaba n'umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri, avuga ko kuriwe ikibazo cy'abakobwa bambara impenure kitakwiye gufatwa nk'ikibazo kiremereye kuko haribindi bibazo birimo ikibazo cy'ubujura bukabije muri Kigali.

Police nireke kwiruka kubambaye impenure ahubwo yiruke kubajura

Mu Kiganiro kigufi yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, Hon Mukabunani yavuze ko ikibazo kimaze iminsi kigarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kijyanye no kuba Police yaratangaje ko igiye kujya ifata abakobwa bambaye imyenda itanjyanye n'umuco nyarwanda kitakabaye arikibazo kiremereye  ahubwo hakabayeho kubigisha kurenza kuvuga ko bazajya babiruka inyuma ngo babafate bitewe nuko bambaye Impenure.

Kwambara Impenure nacyera byahozeho

Aha niho Hon Mukabunani yahereye avuga ko hariho ibindi bibazo birimo ikibazo cy'ubujura bukabije muri Kigali police yakabaye ikurikirana.

Ati" Kugiti cyange ntabwo mvugira inteko ariko buriya ibyo Police yavuze ntabwo mbyemera kuko biriya byokuvuga ngo abakobwa bambara amajipo magufi cyangwa indi myenda itajyanye n'umuco ko ari ikibazo gihangayikishihe ntabwo aribyo, kuko usanga n'abahungu bambaye ipantaro ishaka kumanuka bita (Poketi) kandi bo ntabwo bifatwa nk'ikibazo. Police nirebe ikibazo cy'abajura biba kumanywa aho bashikuza abakobwa amasakoshi nazatelefone bakiruka kandi Police ntigire icyo ibatwara".

Ikibazo Cy'abajura muri Kigali kirahangayikishije

Mubindi Hon Mukabunani yavuze ko biriya byokwambara amajipo magufi byahozeho nakera ahubwo bigenda bigaruka uko ibihe bisimburanwa.

Mu minsi ishyize Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera aherutse kutangariza ibitangazamakuru bya Leta ko ikibazo cy'abakobwa bambara impenure cyangwa indi myenda igaragaza bimwe mu bice by'ibanga ko igiye kujya ifata abambaye  iyo myambaro cyane ko iki kibazo kigaragara mu gihe habaye Ibitaramo bitandukanye muri Kigali. 

Bagabo John