Polisi ya Tanzania yatangaje ko icyatumye yirukana abapolisi bayo batandatu byaturutse ku makosa bakoze mu bihe bitandukanye ajyenye n'imyitwarire mibi mukazi no kudakurikiza amabwiriza agenga Polisi

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Arusha Justine Masejo, yavuzeko abo bapolisi birukanywe hamaze gukorwa iperereza ku byaha bari bakurikiranyeho birimo ibijyanye n'imyitwarire mibi mukazi
Ati" murabizi ko abapolisi ari abantu baturuka mu miryango bityo iyo hagize abagaragarwaho n'imyitwarire mibi duhita tubirukana kuko muri Polisi ntabwo twakomeza kugira abapolisi badafite ikinyabupfura".
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Arusha Jastin Masejo
Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko kwirukana abapolisi bagaragaweho imyitwarire mibi ari ibisanzwe muri Polisi.
Bagabo John