Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko mu gihe abanyarwanda bitegura kwibuka ku inshuro ya 29 Jenocide ya korewe abatutsi mu 1994, ibitangazamakuru byazongera ibiganiro bijyanye no guhumuriza abanyarwanda by'umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi .
Ibi ni byatangajwe na Dr Iyamuremye Jean Damascene, inzobere mu ndwara zo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Iyamuremye yavuze ko RBC irigutegura amahugurwa azahabwa abantu bazafasha abagize ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ati" icyambere nabwira abanyarwanda nuko twiteguye guhangana n'ingaruka zishobora guturuka mu bibera muri Kongo, ku ihohoterwa rikorebwa abavuga ururimi rw'ikinyarwanda bo mubwoko bw'Abatutsi, ibi bishobora kuzatuma imibare y'abahungabana ishobora kwiyongera".
Hagiye guhugurwa abazafasha abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka
Dr Iyamuremye yavuze ko bagiye guhugura abakozi ba RBC basanzwe bafasha abantu bagize ikibazo ki ihungabana, aha ni naho yahere asaba ibitangazamakuru kongera ibiganiro bijyanye no guhumuriza abanyarwanda mugihe hari ugize ihungabana umuntu umwegereye aho hafi abe yamufasha.
Ubu mu Rwanda ihungabana ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 iri kuri 11.9% mu banyarwanda bose muri Rusange.
Iyo mibare yikuba gatatu ku barokotse Jenoside aho ingana na 35%
Bagabo John