•     

Rev Karangwa John Imana iramukoresheje Uganda ADEPR irongeye iba Imwe

Nyuma y'imyaka itanu ADEPR Uganda yaracitsemo ibice Rev Karangwa John Imana yamukoresheje ubu iri torero rikaba ryongeye kuba rimwe.

Rev Karangwa John Imana yamukoreshe igitanga yongera guhuza ADEPR Uganda iba imwe.

Amakuru ikinyamakuru Rubanda cyahawe nabamwe mu bakozi b'Imana bari Uganda, bavuga ko Imana yakoze imirimo ikoreye mu mukozi wayo Rev Karangwa John wigeze kuba Umuvugizi wa ADEPR w'ungirije  ushinzwe ubuzima bw'itorero. Akaba yabashije kunga no guhuza ibice bibiri butavugaga rumwe kandi bose bakora umurimo w'Imana.

Pasiteri Rwanyamuzira Geoffrey ndetse na Pasiteri Rugerinyange John basabanye imbabazi nyuma y'imyaka itanu barebana ayingwe 

Icyo gitangaza cyabaye ubwo Rev Karangwa John yatumizagwaho nabamwe mu bari bafite amakimbirane yatumye hacikamo ibice bibiri kimwe kiyobowe na Pasiteri Rwanyamuzira Geoffrey ndetse n'urundi ruhande rwari ruyobowe na Pasiteri Rugerinyange John, ngo aze yunge izo mpande zombi.

Uwaduhaye amakuru yagize ati" Iri torero ryari ryaracitsemo ibice ibibiri, kuva muri 2019, kuburyo abo bapasiteri bagiye bashyamirana bigera aho buriwese agira abayoboke be, ndetse muri ayo makimbirane hakaba harabayeho nabamwe mu bayoboke bagiye bafungwa n'inzego za Uganda kubera gushyamirana. Ariko nukuri Imana yakoze ibikomeye Umukozi wayo Rev Karangwa John yaje hano ahura n'impande zombi zari zifitanye amakimbirane arazunga habaho gusabana imbabazi kuri Pasiteri Rwanyamuzira Geoffrey na Pasiteri Rugerinyange John, mbese byari ibirori bidasanzwe kuri twe".

Rev Karangwa John ubwo yari mu materaniro muri ADEPR ya Uganda

Uwaduhaye ubwo buhamya yuko ADEPR Uganda  yongeye kuba umwe nyuma y'amakimbirane yari amaze igihe kirekire, yavuze hahise hashyirwaho Komite iyobowe na Pasiteri Uwingabire Benjamin, izasusuma ibibazo byatumye habaho uwo mwuka mubi mu gihe kingana n'amazi atatu hanyuma habone kuba amatora yo gushyiraho ubuyobozi bukuru bw'Itorero ndetse n'izindi nzego zose z'itorero.

Amakuru aturuka muri ADEPR Uganda nuko ntabijyanye n'amavugurura yigeze ahaba nkayabaye muri ADEPR yo mu Rwanda.

Kuva hajyaho ubuyobozi bushya muri ADEPR buyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaie ntabwo baragera Uganda ngo bajye gusura itorero ryaho nkuko mbere byahozeho ku bwa Rev Karuranga Ephrem.

Bagabo John