•     

Rwamagana: Urubyiruko rwahinze umushyitsi nyuma yo kumva uko imibare y’abanduye SIDA ihagaze ku isi

Ubwo kuri uyu wa 28 Mata 2023, mu Karere ka Rwamagana hakomerezaga ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya SIDA bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye yo muri Karere, babwiwe uko abafite Virusi itera SIDA bahagaze ku Isi, bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo biyemeza guhindura imyitwarire.

Urubyiruko rwagaragarijwe uko imibare y’abanduye icyorezo cya SIDA ihagaze haba ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, maze bagira ubwoba ndetse bafata icyemezo cyo guhindura uko bitwaraga bagatangira kuba intangarugero, no kuba abambere mu guhangana n’iki cyorezo.

Muganga ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo harimo na SIDA mu Bitaro bya Rwamagana, Dr Mutuyimana Gilbert, yavuze ko abarenga miliyoni 38 ku rwego rw’Isi bafite Virusi itera SIDA, aho yongeyeho ko iyi mibare ishobora kuba imaze kwiyongera kurushaho bitewe n’igihe yasohokeye,  kuko yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2021.

Yavuze ko abenshi muri aba bafite Virusi itera SIDA ari abatuye mu bihugu by’Afrika biri munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.

Yagize ati: “Virusi itera SIDA ni ikibazo gihangayikishije isi yose, kuko Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byihariye 2/3.”

Yavuze ko ingamba u Rwanda rwashyize mu guhangana n’iki cyorezo gishimishije, kuko mu myaka 15 yose ishize rufite 3% by’abaturage bafite iyi Virusi itera SIDA.

Yongeyeho ati: “Hari ibindi bihugu ntashatse kuvuga hano, bifite  25% by’abaturage bafite Virusi itera SIDA.”

Yavuze ko abari hagati y’imyaka 15 na 24 y’amavuko aribio iyi Virusi itera SIDA ikunze kwibasira.

Yavuze ko  muri rusange iyo ubaze abari muri ibyo bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, bayifite usanga ari miliyoni 25 bose.

Dr Mutuyimana avuga kandi ko mu Rwanda, Urubyiruko rugenda rwandura Virusi ari 33% , imibare avuga ko iteye inkeke.

Dr Mutuyimana Gilbert

Ndizeye Jean ni umunyeshuri, Yavuze ko ashingiye ku mibare y’abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda, Afrika no ku rwego rw’isi, afashe umwanzuro wo gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo no kukirinda bagenzi be batangiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato abagira inama zo kwifata udashoboye kwifata akajya akoresha agakingirizo bityo tugafatanyirizahamwe kubaka igihugu cyatubyaye dufite ubuzima buzira umuze.

Yavuze ko hari n’ababa bafite udukingirizo mu bikapu byabo bigaragaza ko batangiye gukora iyo mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Umurerwa  Belise  wiga kuri Center for Championers avuga ko kwifata aricyo gisubizo cya mbere cyo kwirinda iki cyorezo, aho yavuze ko bafashe umwanzuro ukumvira inama z’ababyeyi ndetse n’izo bahabwa n’abayobozi, iki cyorezo cya SIDA bagitsinda .

Yagize ati: “Hari bagenzi banjye duturanye  babyariye murugo iwabo bakiri abangavu  bacikiriza amashuri ubu bibereye iwabo  izorero  ni ingaruka z’imyitwarire mibi yatumye icyizere cyejo haza batakigirira .”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva muri 2005 abantu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda bakomeje kungana n’umubare udahinduka ungana na gatatu ku ijana (3%), mu baturage bose bari mu gihugu, ndetse imibare iheruka ya 2019, igaragaza ko mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 ikigereranyo cy’abafite virusi itera SIDA cyabaye 2’6%, mu gihe mu bari hagati y’imyaka 15 na 64 abafite virusi terea SIDA bakingana na 3%, mu mibare iziguye  ni hafi mu bihumbi maganabiri na makumyabiri na birindwi (227000) by’abantu bafite virusi itera SIDA mu gihugu.

By Gilbert Mahame