•     

Sankara nyuma yokurekurwa arahita arongora Ihogoza rye

Kuri uyu gatatu tariki ya 24 Werurwe 2023 Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi Nsabimana Callixte alias Sankara hamwe na Paul Rusesabagina.

Sankara nyuma yo kurekurwa agiye guhita arongora Ihogaza rye

Nsabimana Callixte alias Sankara yavuze ko Ubushinjacyaha bwamutengushye ntibukore ibyo yumvikanye nabwo ubwo yajyanwaga mu butabera, aho yari yiteze kurekurwa vuba akajya kurongora “Ihogoza” rye.

Yagize ati" muri kunsabira gufungwa imyaka 25 ngo nzagwe muri gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko azampa igihano gito kugira ngo nzane ’fiancée’ wanjye, Ihogoza ryanjye nari nsize hanze.”

Nyuma yo kwandikira Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame amusaba imbabazi, yaje kuzihabwa aho byitezwe ko akigera hanze azahita arongora ihogoza rye nkuko yari yabisabye ubwo yaburanaga mu rukiko .

Sankara wari Umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD yakatiwe imyaka 20 y’igifungo muri Nzeri 2021, ajurira asaba kuyigabanyirizwa ikaba itanu mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye bwifuza ko yongerwa ikaba nibura 25.

Bagabo John