Ubuhinde: mu buhinde haravugwa inkuru y'umukobwa utatangajwe amazina ye uri mu kigero kimyaka 28 wahatiwe na Sebukwe ku gurisha amaraso aturuka mu mihango kugirango yifashishwe mu birori bijyanye n'imigenzo yabo.

Aya makuru yemejwe n'umuyobozi wa Polisi mugace ka Vishrantwadi witwa Dattatray Bhapkar, " wavuze ko uwo mugore yamaze gutanga ikirego mu rukiko agaragaza ko ari ihohoterwa ari gukorerwa na Sebukwe afatanije n'umugabo we.
Intandaro yibi byose byaturutse aho byaturutse nuko mu kwezi kwa Nzeri muri 2022, habaye ibirori ariko bishingiye ku migenzo aho bashakaga amaraso aturuka mu mihango y'umukobwa utarabyara yagombaga kwifashishwa muri ibyo birori.
Uyu mukobwa yatunguwe no kubona Sebukwe nabandi bavandimwe harimo n'umugabo we ba mubwira ngo natange ayo maraso baramuha rupia 50, aya ahwanye n'amadorari $ 500
Ibi byabaye ubwo uwo mu kobwa yari mu mihango kuko amakuru yose yari yatanzwe n'umugabo we hanyuma baraza batwara ayo maraso.
Uyu mukobwa nyuma yokubona ibyo yakorewe na Sebukwe afatanyije n'umugabo we, yahise ajyagutanga ikirego kuri Polisi avuga ko ibyo yakorewe ari uguhohoterwa.
Mu mpera ziki cyumweru nibwo urukiko rwasuzumye ikirego cyuwo mugore wareze ko yakorewe ihohoterwa na Sebukwe
Kugeza ubu Iperereza riracyakomeje kugirango ngo abagize uruhare muri icyo cyaha batabwe muri yombi.
Bagabo John