Umusenateri muri Kenya witwa Gloria Orwoba, yatumye imirimo y'inteko ihagara ubwo yazaga yambaye imyenda y'igitare iriho amaraso igaragaza ko ari mu mihango, hanyuma agasabwa gusohoka ngo ajye guhindura inyenda abone ku garuka.
Perezida wa Sena witwa Amason Kingi, nyuma yo kubona Gloria yambaye imyenda idakwiriye, yahise asaba ko imirimo y'inteko kuba ihagaze hanyuma uwo musenateri akabanza guhindura imyenda.
Senateri Gloria aganira n'itangazamakuru yavuze ko atewe agahinda gakomeye kubona bamusaba gusohoka ngo nuko yambaye imyenda igaragaza ko ari mu mihango, Ati" Iki nikibazo kubona bansohora ngo ni uko ndi mu mihango, ibi nibigaragaza ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori mugihe bari mu mihango ugasanga hari uburenganzira bimwe kubera izo mpamvu"
Senateri Gloria Orwoba
Uwo mu Senateri yabwiye itangazamakuru ko kuza yambaye kuriya yabikoze abishaka kuko ngo arashaka gukora ubukangurambaga busaba ko abanyeshuri bose babakobwa bagomba kujya bahabwa ibitambaro by'isuku bifashisha mu gihe bari mu mihango kubuntu ntakiguzi batanze.
Bagabo John