Kenya: Umushoferi yagiranye amakimbirane n'umupolisi wa Traffic wari mukazi hanyuma uwo mushoferi akurura uwo mupolisi mu muhanda yikubita hasi yatsa imodoka ahita amu ca hejuru ahita yitaba Imana.

Intandaro y'amakimbirane hagati ya Shoferi n'umupolisi wa Traffic, yatewe nuko uwo mu Polisi yahagaritse shoferi hanyuma shoferi agahagarara, yamwaka ibyangombwa undi akanga ku bimuha.
Uwo mupolisi yatse ibyangombwa shoferi aracyimwima, uwo mupolisi yahise ashaka gukuramo urufunguzo rw'imodoka hanyuma Shoferi amubera ibamba batangira ku gundagurana hanyuma shoferi aramukurura undi agwa muri kaburimbo Shoferi yatsa imodoka ahita amugonga yitaba.
Aya makuru yemejwe na Polisi ko uwo mushoferi yamaze gutabwa muriyomb aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye.
Uwo mupolisi yari afite ipeti rya Konstebo, Umurambo we wahise utwarwa mu bitaro ngo ujye gukorerwa isuzuma.
Bagabo John