Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Iterambere (Chadema) ryatangaje ko ritazitabira amatora y’inzego z'ibanze 2024 n'amatora rusange ya 2025 niba hatabonetse itegeko nshinga rishya.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa 25 Kamena 2022 n’umunyamabanga mukuru wungirije wa Chadema, Benson Kigaila, ubwo yari mu inama yavugaga kubyerekeye itegeko nshinga.
Yavuze ko bakandamijwe bihagije none bakaba batiteguye kongera gukandamizwa kandi ko igihe nikigera amatora niba itegeko nshinga rishya ritabonetse batazitabira ayo matora.
Umunyamabanga w'ishyaka rya Chadema Benson Kigaila.
Yagize ati" Ubu dukeneye itegeko nshinga rishya, kubera ko tutazemera kujya mu matora rusange ataha cyangwa mu matora y'inzego z'ibanze nta tegeko nshinga rishya, ni ukuvuga ko niba mu 2024 nta tegeko nshinga rishya dufite bivuze ko nomuri 2025 tutazitabira amatora ateganyijwe y'umukuru w'igihugu.
Yakomeje avuga ko batagirana amakimbirane n'umuntu, ariko ntibiteguye kongera gutotezwa
Abarwanashyaka ba Chadema
Yagaragaje ko bakeneye itegeko nshinga rishya kugira ngo bubake inzego zikomeye zo kuyobora igihugu.
Bagabo John