Bamwe mu bana bavutse muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 badafite inkomoko barasaba leta kujya ibaha umwanya wo gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka wenda harigihe bazabona imiryango bakomokaho, ibi ni byagarutsweho kuri uyu wa 21 Werurwe 2023 ni mu nama nyunguranabitekerezo ku ihungabana rigaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda kubera ibikomere by’amateka, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro n'itangazamakuru bamwe mu bana badafite inkomoko bagaragaje inzira y'umusaraba banyuzemo yo kutamenya inkomoko yabo nacyane ko byagiye bibagiraho ingaruka z'ihungabana rikomeye kuburyo hari bamwe batagize amahirwe yo kwiga kubera iryo hungabana.
Uyu twahinduriye amazina tu kamwita Keza". kubera ko yafashwe ku ngufu atarageza imyaka y'ukure utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere yavuze ko mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bamutoraguye mu mirambo bamaze kwica nyina nawe bamutema ku kuboko.
Keza watewe inda afite imyaka 15 ni umwe mubasaba ko bazajya bahabwa umwanya bagatanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka wenda bazageraho bakabona imiryango.
Keza ati" Uwantoye yambwiye ko yankuye mu mirambo mama bamaze kamwica nange bantemye ukuboko, uwankuye muri iyo mirambo yaje kwitaba Imana mfite imyaka umunani gusa".
Keza avuga ko yakomeje kubaho mu buzima bushaririye kubera kutagira umuryango byaje nogutuma ava mu ishuri ageze mu mwaka wakabiri w'amashuri abanza gusa, kubera kutagira aho aba uyu Keza yaje gufatwa ku ngufu afite imyaka 15 aho avuga ko iwabo w'umusore wa muteye inda baje ku mwaka umwana we bamutwara ku murera bitewe nuko ntaho kuba yabaga, ibi ngo biri mu byamuteye ihungabana rikomeye mu buzima bwe.
Keza asaba ko Leta yajya ibaha umwanya mu gihe cyo kwibuka bagatanga ubuhanya wenda harigihe bazabona imiryango bakomokaho.
Umunyamabanga uhoraho muri Minubumwe madam Clarice Munezero avuga ko hagomba gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugirango babashe kuba bafashwa.
Clarice Munezero
Nance Misago ushinzwe agashami ko mu ndwara zo mu mutwe mu kigo ki gihugu kita kubuzima RBC, yavuzeko ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko harimo abantu abana bagiye bavuka kubabyeyi bafite ihungana bityo nabo bikabagiraho ingaruka.
Nancy Misago
Misago ati" Ubushakashatsi by'umwihariko ku bana bavuka ku babyeyi banyuze mu bihe bikomeye nkabiriya bya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, byagiye bigira ingaruka no kubana babaga batwite icyo gihe, bigatuma abana bavutse nabo bagira ihungabana.
Mubindi Misago yavuze nuko kugirango bakize ibikomere kuri bamwe mu rubyiruko rwagize ihungabana harimo gukora ibiganiro kuko aribyo bizabafasha kubaka umuryango wasenyutse kubera Jenocide yakorewe abatutsi.
Urubyiruko rwitwabiriye ibiganiro
Ubushakashatsi bwakozwe na Unity Clab muri 2021 bwerekanye ko igipimo kiri hejuru ku bikomere bituruka ku mateka
mu rubyiruko rutazi inkomoko, icyo kibazo kiri kuri 99%.
Bagabo John