•     

Mu Rwanda 60% by'abarwaye igituntu ntibajya kwa muganga kukivuza

Ubwo kuri uyu wa 24 Werurwe 2023 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'Igituntu hagaragajwe nibura abarenga 60% by’abarwaye igituntu batajya kwa muganga ngo babashe kwivuza neza bakire, ibintu bituma iyi ndwara ikomeza gukwirakwira mu baturage.

Abanyarwanda 60% ntabwo bivuza igituntu

Umuhango wo kizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'Igituntu wizihirijwe ku rwego  rw'igihugu mu karere ka Rurindo mu Murenge wa Masoro, ukaba witabiriwe n'abaturage baturutse mu bice  itandukanye byo mu karere ka Rurindo ndetse n'abayobozi batandukanye by'umwihariko abo mu nzego z'ubuzima. 

Dr Migambi Patrick umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara y'Igituntu mu kigo k’igihugu gishinze ubuzima (RBC) yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka kugira ngo imibare y’abandura indwara y'Igituntu igabanuke, gusa ngo haracyari imbogamizi za bamwe mu barwara Igituntu ntibajye kwivuza bigatuma aribo bagira uruhare mu gukwirakwira kw'iyi ndwara.

Yagize ati: “ Abajyanama b'Ubuzima bagize uruhare mu gufasha kugabanya imibare y'abandura iyi ndwara y'Igituntu. Gusa haracyari imbogamizi kuko hari bamwe mu bagira ibyago byo kwandura Igituntu batajya kwivuza, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko 60% batajya kwivuza bigatuma iyi ndwara y'Igituntu ikwirakwira mu bantu.”

Dr Migambi Patrick 

Dr Tuyishime Albert  ushinzwe gukumira no kurwanya indwara mu kigo kigihugu kita kubuzima (RBC),  waje uhagarariye Minisitiri w'Ubuzima muri uwo muhango, yavuzeko abanyarwanda bakwiye kwisuzumisha mu gihe bumvise bafite kimwe mu bimenyetso by'indwara y'Igituntu harimo Inkorora, kugira umuriro ukabije n'ibindi, kuko iyo uvuwe hakirikare ukira kandi ntakiguzi bisaba kuko ari ubuntu, ikindi bakumva ko umuntu urwaye igituntu atari amarozi nkuko bamwe babivuga.

                 Dr Tuyishime Albert 

Umwe mu batanze ubuhamya witwa Uwamahoro Thereza yavuze ko yagize ibyago byo kurwara indwara y'Igituntu  aza kwivuza arakira ariko asiga yanduje umwana we ku bwamahirwe nawe aza kuvurwa arakira.

Mu myaka 20 ishyize u Rwanda rwagabanyije umubare w'abarwayi ku kigero cya 42%,  ni mugihe kandi umubare wa bapfa nawo wagabanutseho 38%

Umwaka ushyize wa 2022  90% barwaye indwara y'Igituntu baravuwe barakira . Ni mugihe 32 batazi indwara y'Igituntu nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje. 

Ubusanzwe umurwayi w'igituntu wafashe neza imiti nyuma y'ibyumweru bibiri ntaba acyanduza. Buri mwaka abantu bari hagati 4000- na 5000 nibo bagaragarwaho n'indwara y'Igituntu.

By Gilbert Mahame