Tanzania: Umugabo mbere yogupfa yasize avuze ko bataza sezera umurambo we baureba, ahubwo baza sezere ifoto gusa kandi ntihazagire umuntu urira ku kiriyo hazavuzwe ingoma gusa.

Umugabo witwa James Sombi, wo mu bwoko bw' Abasukuma akaba yarashinzwe umuco muri ubwo bwoko, yitabye Imana azize umutima.
Ariko mbere yuko yitaba Imana yasize avuze ko umunsi yapfuye baza mushyingure haciyeho iminsi itanu kandi ntihazagire umuntu urira ndetse mu gusezera umurambo we nti bazaurebe ahubwo baza sezere ifoto ye gusa.
Nyakwigendera James Sombi, yitabye Imana tariki ya 27 Gashyantare 2023, ariko mbere yuko yitaba Imana. Yasize avuze ko hatazagira umuntu umuririra ku kiriyo ahubwo hazavuzwe ingoma gusa abantu babyine kandi mu gusezera umurambo we bazasezere ifoto batarebye umurambo.
Ibyo ya vuze byose mbere yuko yitaba Imana niko byagenze ubwo ya shyingurwaga kuri uyu wa gatandatu 4 Werurwe 2023.
James Sombi, Ubwo yashyingurwaga hubahirijwe ibyo yasize avuze byose mu rwego rwo kumuha agaciro ndetse no kubaha umuco n'imigenzo nk'umuntu wari ukuriye umuco w'abasukuma.
James Sombi asize umugore n'abana 31, Abuzukuru 81 hamwe n'abuzukuruza 72.
Yitabye Imana afite imyaka 89
Bagabo John