Kenya: Umucunga geraza yakubiswe n'abantu bataramenyekana ubwo yari kwa muganga arinze umugororwa wari uharwariye hanyuma abo bagizi banabi bamwiba imbunda yari afite yo mu bwoko bwa G3

Ibi byabaye tariki ya 18 Mata 2023 ku bitaro biherereye mu ntara ya Trans Nzoi
Amakuru avuga ko uwo mucunga gereza yari yagiye kurinda umugororwa wari urwariye muri ibyo bitaro, hanyuma ngo aza kumva ananiwe guhagarara ahita asohoka hanze ajya kwicara. Nyuma ngo haje itsinda ry'abantu batandatu bahita ba mufata batangira ku mukubita kuburyo yakomeretse bahita ba mutwara n'imbunda yo mu bwoko bwa G3 yari afite.
Uwo mu gororwa yari arwariye mu bitaro bya Kitale Hospital
Umuyobozi ushinzwe urwego rw'iperereza imbere mu gihugu ku byaha by'ubugome bwana Francis Kihara, yabwiye itangazamakuru ko hagiye gukorwa iperereza bakareba uburyo uwo mucunga gereza yibwe imbunda mugihe atari wenyine kuri ibyo bitaro kuko yarikumwe nabandi bacunga gereza batatu ubwo ibyo byabaga.
Bagabo John