Umugabo utatangajwe amazina ye muri Kenya, yatunguye abantu ubwo yashyiraga icyapa cyanditseho amagambo yihaniza umugabo witwa Edward Mwangi bivugwa ko amuca inyuma.
Uyu mugabo utuye ahitwa Mt Kenya, yafashe icyapa yandikaho amagambo yihaniza umugabo witwa Edward ati" Edward Mwangi ndagira ngo utandukane n'umugore wange Elizabeth, mfanshe uyu mwanya ngo ince bugufi ngirango nkwihanize bwanyuma".
Iki cyapa yagishyinze mu muhanda ugana iwe murugo kugirango buri wese utambuka asome ubwo butumwa hanyuma abugeze kuri Edward.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uwo mugabo aho bavuze ko bitari bikwiye ko arinda kwihaniza uwo mugabo akoresheje icyapa.
Bagabo John