Umushumba w'itorero ryitwa House on the Rock, Uche Aigbe. wo muri Nigeria uherutse ku garagara ku ruhimbi afite imbunda yatawe muriyombi na Polisi
Uyu mukozi w'Imana aherutse ku garagara murusengero ari kuruhimbi afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 izwi nka SMG, yatawe muriyombi na Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imbunda atabyemerewe.
Uyu mu kozi w'Imana ku cyumweru gishize ubwo yariho yigisha ijambo ry'Imana avuga ku intwaro za mwuka, iri somo rigaragara mu gitabo cya Abefeso 6:11
Mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.
(Abefeso 6:11)
Nyuma yaho amateraniro ashoje inzego z'umutekano zahise zimuta muriyombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Uretse uyu mukozi w'Imana watawe muri yombi, Polisi yanataye muriyombi umupolisi wa muhaye iyo mbunda ngo ayikoreshe nk'imfasha nyigisho.
Muri Nigeria kugirango ngo umuntu yemererwe gutunga imbunda bisaba kuba afite icyemezo yahawe n'umuyobozi wa Polisi Inspekta Jenerali wa Polisi mu Gihugu.
Bagabo John