Uwahoze ari umuririmbyi w'injyana ya Hip Hop akaza kuba umudepite muri Tanzania witwa Hamis Mohamed Mwinjuma, yagizwe umunyamabanga wa Minisitiri w'umuco, ubugeni na Siporo

Mu mavugurura Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakoze kuri uyu wa 26 Gashyantare 2023, yagize Hon Hamis Mohamed Mwinjuma kuba umunyamabanga muri Minisiteri y'umuco, Ubugeni na Siporo
Hon Hamis Mohammed
Asimbuye kuri uwo mwanya Pauline Gekul , wagiye kuba umunyamabanga ushinzwe Itegekonshinga n' Ubutabera.
Yabaye umuhanzi ukomeye w'injyana ya Hip Hop
Mu matora yo muri 2020, uyu Muhanzi Mohammed yaje gutsindira intebe yo kuba intumwa ya Rubanda ihagarariye agace kitwa Muheza, mu ntara ya Tanga, aho yatsinze ku amajwi 47,578.
Bagabo John