Kenya: Umurwayi wari mu bitaro bya Kenyatta National Hospital ( KNH) yiyahuye asimbutse mu igorofa ya karindwi agera hasi yamaze kwitaba Imana.
Uyu musore witwaTimothy Kinuthia, ufite imyaka 22. Yiyahuye asimbuka igorofa ya karindwi agera hasi yamaze kwitaba Imana, Polisi yatangaje ko uwo musore batazi icya muteye kwiyambura ubuzima.
Ibitaro bya Kenyatta National Hospital ( KNH)
Ibitangazamakuru bya Kenya, byavuze ko uwo musore bitari byamenyekana igihe yari yaraziye muri ibyo bitaro.
Polisi yatangiye iperereza kuri ibyo bitaro ngo hamenyekane impamvu yatumye uwo musore yiyahura na cyane ko ibyo bitaro atari ubwambere umuntu yiyahurira aho ngaho.
Bagabo John