Zanzibar: Mu birwa bya Zanzibar haravugwa umusirikare wafatanywe utuburi 3198 tw'ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa heroin ku kibuga ki indege

Umusirikare witwa Juma Abdalla Khamis w'imyaka 34 yatawe muri yombi afite utuburi 3198 tw'ibiyobyabwenge byo mubwoko bwa heroin.
Aganira n'ikinyamakuru Mwananchi, umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zanzibar Col Burhan Zubei Nassor, yemeje ayo makuru avuga ko uwo musirikare yafatiwe ku kibuga ki ndege cya Pemba.
Col Burhan Zubei Nassor, yavuze ko kubufatanye n'inzego zishyinzwe ku rwanya ibiyobyabwenge batazihanganira umuntu wese waba acuruza cyangwa atunda ibiyobyabwenge
Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane aho uwo musirikare yari atwaye ibyo biyobyabwenge.
Bagabo John