•     

Umuyobozi Nshingwabikorwa  wegereye Yanick nawe yegerewe n'urupapuro rw'umuhondo.

Nyuma yaho Umuyobozi Nshingwabikorwa wa karere ka Kicukiro Umutesi Solange abwiye Perezida Kagame ko yegereye nyiri umutungo Yanick ku kibazo kinjyanye n'imyubakire, kuri uyu wa gatanu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'intebe ryakuye kuri uwo mwanya Umutesi Solange

Umutesi Solange ntakiri Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Kicukiro

Iryo tangazo rivuga ko 
Mutsinzi Antoine yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro akaba asimbuye kuri uwo mwanya Umutesi Solange.

                Mutsinzi Antoine 

Nimugihe Ann Monique Huss yagizwe umuyobozi wungirije hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 22 ryo mu 2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Mu minsi itatu ishize ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, yatunze agatoki uburangare bw’abayobozi mu nzego zirimo n’Umujyi wa Kigali wagaragayemo ibibazo mu myubakire mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Perezida Kagame yakomoje ku byo yabonye muri Kicukiro ku nzu yanyuzeho isa n’ititabwaho nyuma yakongera kuhanyura agasanga nta kintu na kimwe cyigeze kiyikorwaho kuri iyo nzu.

Ubwo yasubizaga icyo kibazo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko habayeho ububarangare ndetse abisabira imbabazi.

Umutesi Solange ubwo yasubizaga Perezida Kagame ko yegereye nyiri umutungo Yanick 

Solange Ati "Icya mbere turabasaba imbabazi kuko habayeho gutinda. Mukimara kubitwereka twegereye nyiri uriya mutungo dusanga twaragize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye".

Umutesi Solange yahise ashimira Perezida Kagame ndetse yongera kumusaba Imbabazi 

Nikenshi hakunda kumvikana inkuru zivuga ku bijyanye n'imyubakire ya kajagari by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, aho usanga abaturage bavuga ko izo nzu ziba zarubatswe muri ubwo buryo banyirazo baba batanze ruswa.

Bagabo John.