Kenya: Umuzamu yanze gukingurira abakozi ba Leta basaga 50 nyuma yokumara amezi icyenda adahembwa

Uyu muzamu Karimu Kanku ufite imyaka 67, yafashe icyemezo kuri uyu wambere cyo kwanga gukingurira abakozi ba Leta basaga 50 bari baje mu kazi mu rwego rwo kugaragaza akababaro ko kuba amaze amezi icyenda adahembwa.
Muri ayo mezi icyenda y'ibirarane ahwanye n'amashilingi ya Kenya ahwanye na Miliyoni 1.8
Karimu ati" Ubu ndi mu bukene bukabije Kandi nitwa ko ndi umukozi wa Leta, nasabaga ko nahembwa hanyuma nkabasha kubona amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri ndetse n'amafaranga yo gutunga umuryango wange"
Kugeza ubu ntarwego narumwe rwa Leta ruratangaza ku kibazo cy'uwo muzamu wanze gukingurira abo bakozi ngo bari baje mukazi.
Bagabo John