Tanzania: Umwalimu witwa Samwel Subi, yatawe muriyombi na Polisi aho acyekwa kwica Umwalimu mu genzi we witwa Emanuel Chacha amuteye icyuma ubwo bariho bategura ibizamini bari mu ishuri.

Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 mu ntara ya Geita ku ishuri ribanza rya Igaka, kugeza ubu amakuru y'ibanze yatanzwe na Polisi avuga ko uyu mwalimu yishe mugenzi we amuteye icyuma mu mutima bari mu ishuri.
ACP Safia Jongo
Umuyobozi wa Polisi muri Geita Safia Jongo, yemeje aya makuru y'urupfu rw'uyu Mwalimu aho yavuze ko ubwo bariho bategura ibizamini bari mu ishuri, Samuel Sabi yashyamiranye na mugenzi we witwa Emmanuel Chacha hanyuma Samuel ahita atera icyuma mu mutima Chacha ahita yitaba Imana.
Iperereza riracyakomeje kugirango hamenyekane icyateye uwo mwalimu kwica mugenzi we
Bagabo John