Umwalimu witwa Joseph Ondara utuye ahitwa Nyamira, muri Kenya yiyahuye avuye gusenga nkuko byemejwe nabo mu muryango we bari kumwe bava gusenga
Uyu mwarimu uri mu kigero ki myaka 36, wafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, biravugwa ko yasimbutse akagwa mu kirombe bacukuramo amabuye y'agaciro agahita yitaba Imana.
Aya makuru yemejwe nabamwe mubo mu muryango we bavuga ko bari bavanye gusenga kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023.
Usibye aba bavandimwe batangaje ko umuvandimwe wabo yitabye Imana, Polisi yo muri ako gace yemereye kimwe mu abitangazamakuru byo muri Kenya ko uwo mugabo yitabye Imana yiyahuye.
Nubwo amakuru avuga ko Joseph yitabye Imana, ntabwo hamenyekanye icyamuteye kwiyambura ubuzima.
Bagabo John.