Urukiko rwo muri Tanzania ahitwa Kivukoni (Kinondoni) muri Dar es Salaam, rwategetse ko umurambo w'umugore witwa Stella Moses utabururwa ugakorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Uyu Mugore Stella Moses yitabye Imana muri 2020 aguye muri kasho ya Police yahitwa Mburahati, kinondoni muri Dar es Salaam.
Icyemezo cyo kugira ngo umurambo wa nyakwigendera Stella Moses utabururwa ugakorerwa isuzuma byaturutse ku busabe bw'umuryango we aho wasabye Urukiko ko umurambo watabururwa hagakorwa isuzuma kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe
Umucyamanza witwaFranco Kiswaga, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022 nibwo yasomye umwanzuro w'urukiko ategeka ko umurambo utabururwa hanyuma hagakorwa isuzuma kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe nyuma abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bagatabwa muri yombi bagakurikiranwa n'ubutabera nkuko ikinyamaku Mwananchi cyabitangaje.
Bagabo John