Urubyiruko rwibumbiye mu muryango witwa Byabihe Family" kuri ki cyumweru 3 Nyakanga 2022 rwakoze inama yasuzumiraga hamwe ibyagezweho mu gihembwe cyambere.
Muri iyi nama Perezida wiryo huriro Gasana Desire yagaragarije abanya muryango ibyari biteganyijwe gukorwa ko byagezweho.
Mu kiganiro Perezida wa Byabihe Family". yagiranye na Rubanda, yavuze ko intego yurwo rubyiruko ari urukundo no gufashanya.
Perezida wa Byabihe Family Desire Gasana
Yagize ati murabizi ko mu Rwanda twagwiriwe n'amahano arimo Genocide yakorewe abatutsi 1994. kuburyo harimo ababuze imiryango bakaba bakeneye urukundo ndetse no gufashwa."
Mu bindi yagarutseho Gasana harimo igikorwa bakoze kijyanye no gufasha uwitwa Rutembasa Wilson uzwi nka (Petit) uyu Wilson yakoze impanuka bimuviramo ubumuga buhoraho ku buryo agendera mu kagare.
Uyu wicaye mu kagare kabafite ubumuga ni Wilson Rutembesa wafashijwe na Byabihe Family ubu nawe yifatanya nabandi mu bikorwa by'ukundo.
Aba banyamuryango bamufashije ku muha igishoro afungura butike ubu akaba acuruza mu rwego rwo kwiteza imbere.
Mubindi bikorwa bano banyamuryango ba Byabihe Family" bakoze, harimo kuba baratabaye bamwe mu banyamuryango bagize ibyago bakabura ababo cyangwa abavandimwe.
Ibi bikorwa byose bakoze byahagaze amafaranga Miliyoni imwe na maganabiri. (1200000frw)
Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa harimo kuzaremera umwe mu barokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994 kikaba ari igikorwa bazakora kubufatanye n'inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka kirehe.
Ndetse bakaba banateganya Byabihe Day.
Byabihe Family" ni urubyiruko rukomoka mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe by'umwihariko abize mu kigo cy'amashuri abanza cya Kirehe Primary School.
By Gilbert MAHAME