•     

Yahunze yanga gushyingirwa n'umusore yahatiwe n'Ababyeyi

Uganda: Umukobwa wagomba gukora ubukwe habura iminsi ibiri ngo ubukwe bube yahise atoroka ajya kwihisha yanga gukora ubukwe n'Umusore adakunda ahubwo yahatiwe n'Ababyeyi be.

Yahunze iwabo yanga gukora ubukwe n'umusore adakunda habura iminsi ibiri gusa ngo ubukwe bube

Bushura Najjuko, umukobwa uri mu kigero kimyaka 24,  yavuye iwabo mu rugo ku babyeyi ahungira mu kandi gace yanga gukora ubukwe bwaburaga iminsi ibiri gusa ngo bube.

Intandaro yatumye uwo mugeni ahunga akava iwabo, nuko ababyeyi bamuhatiye gukora ubukwe n'umusore adakunda kuko uwo yakunze yaje ku mwereka ababyeyi baramwanga ahubwo ba muhatira uwo musore bagombaga gukora ubukwe, maze nawe mu kubereka ko atamushaka yahise ahunga ava murugo habura iminsi ibiri gusa ngo ubukwe bube.

                 Bushura Najjuko

Nyuma yigihe uwo mukobwa baramubuze iwabo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023 yahise yishyikiriza Polisi ahita asobanura ko icyatumye ajya kwihisha agakuraho na Telefone aruko yangaga gukora ubukwe n'umusore adakunda. 

New Vision yatangaje ko Najjuko  yishyikirije Polisi ikorera mu gace ka Nsang mu karere ka Wakiso nkuko umuvugizi wa Polisi muri Kampala Patrick Onyango yabyemereye itangazamakuru. 

Bagabo John