Amerika: Umugabo witwa Sidney Holmes, wari warakatiwe n'urukiko gufungwa imyaka 400 azira kuba yaratwaye abajura bari bamaze kwiba mu 1988, urukiko rwaje gusuzuma neza basanga yararenganye ahita agirwa umwere arataha.

Amakuru avuga ko nyuma yo gukora iperereza baje gusanga baramurenganyije kuko habayeho kwitiranya imodoka yari itwaye ibyo bisambo ndetse n'imodoka ya Sidney.
Tariki ya 13 Werurwe 2023 nibwo urukiko rwamugize umwere rutegeka ko agomba guhita arekurwa agataha.
Nyuma y'imyaka 34 afunze yageze murugo avuga ko ntarwango azagirira abamwifurizaga ku zagwa muri Gereza
Ubwo yatabwaga muriyombi mu 1988 umwaka ukurikiyeho mu 1989 yahise aburanishwa icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 825 ariko mu bushishizi bw'urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 400.
Sidney yasohotse muri gereza amaze gukora imyaka 34, ubwo yasohokaga yavuze ko nta rwango yagirira abamwifurizaga kuzagwa muri Gereza.
Bagabo John