Umusore umwe muri Nigeria utatangajwe amazina ye, yatunguye abantu aho yasabye ko Pasiteri ya musubiza icyacumi yatanze kuko atagicyeneye ubwami bw' ijuru.
Uyu musore usengera mu itorero ryitwa Dunamis International Gospel Centre, yatangaje ko Pasiteri wiryo torero ya musubiza amafaranga yatanze nk'icyacumi akayakoresha kuko ngo amaze guhumuka kandi akaba atagishaka ubwami bw'ijuru.
Ati" kuva muri 2013 Pasiteri yadukanguriye gutanga icyacumi ngo tubike ubutunzi bwacu mu ijuru yifashishije igitabo cyo muri Matayo 6: 19-20
19 "Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.
20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe,
(Matayo 6:19;20)"
Afite ifishi yerekana igihe yahereye atanga icyacumi kuva muri 2013
Uyu musore yavuze ko impamvu yahisemo ko yasubizwa icyacumi yatanze nuko ari mu buzima bugoye bityo akaba ashaka gucyemura ibibazo afite cyane ko atagicyeneye ubwami bw'iju
Yakomeje avuga ko yahisemo kwaka icyacumi kuko ngo nicyo afitiye gihamya aho afite ifishi igaragaza uburyo yagiye atanga icyacumi ni mugihe ngo amaturo atayabonera igihamya.
Gusa ntayandi makuru agaragaza niba uwo umupasiteri azemera kwishyura uwo musore ako kayabo yatanze mu gihe kingana w'imyaka 10
Bagabo John