Umubye w'imyaka 19 yashyinguye umwana we w'ibyumweru bibiri aho yavuze ko yamubangamiraga gukora uburaya
Muri Tanzania mu ntara ya Geita Akarere ka Chato, mu murenge wa Buseresere. umugore yatawe muriyombi na Police nyuma yaho abaturage batanze amakuru yuko uwo mugore amaze igihe abyaye ariko bakaba batakibona umwana
Safia Jongo Umuyobozi wa Police mu ntara ya Geita
Nyuma yogutanga ayo makuru Police yahise imuta muriyombi nyuma yo ku muhata ibibazo, yemera ko uwo mwana yamushyinguye ari muzima kuko ngo yabonaga amubangamira gukora uburaya kuko nubusanzwe uwo mwana yamubyariye mu buraya.
Police bagiye kureba aho yamushyinguye bamu kuramo basanga yaramaze kwitaba Imana.
Umuyobozi wa Police mu ntara ya Geita Safia Jongo, yabwiye itangazamakuru ko abakobwa bakwiye kureka kwishora mu ngeso mbi zuburaya koko byangiza ubuzima bwawo bikarangira bafunzwe bagasigira imiryango yabo ibibazo.
Uyu mwana washyinguwe ari muzima yari amaze ibyumweru bibiri avutse.
Bagabo John