Perezida Kagame yasubije ikibazo gikubiyemo Yego na Oya ubwo yabazagwa niba amatora ataha yo muri 2024 azongera kwiyamamaza
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan. Cyabaye ku ri uyu wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro.
Ubwo yabazagwa na Soudan kubijyanye n'Amatora ataha ya perezida mu Rwanda azaba muri Kanama 2024, niba azongera kwiyamamaza, yasubije Yego na Oya
Ati" Yego na oya. Birashoboka ariko ntabwo ndabimenya neza"
Ku kibazo cyuko abantu babona ko ariwe uzongera kwiyamamaza nabwo Perezida yasubije ati"Nta gushidikanya. Ariko ni umwanzuro nzafata ku giti cyanjye, nk’umuntu wigenga.".
Muri icyo kiganiro kandi yabagijwe
niba Ingabo z’u Rwanda zishobora kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bundi bihugu nk’uko biri kugenda muri Mozambique na Centrafrique.
Bagabo John