Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, yagaragaje ko 97% by'injira mu magororero bitemewe biba byagizwemo uruhare n'abakozi ba RCS
Ibi Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, yabigarutseho kuri uyu wa kabiri 30 Ukwakira 2023 ubwo yahuraga n'Abayobozi bashya b’Inama Nkuru ya RCS.
Minisitiri Gasana yagaragaje ko kuri ubu hari abakozi ba RCS barangwa n’imyitwarire idahwitse ituma mu magororero atandukanye hinjiramo ibintu bitemewe birimo telefoni, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yagize ati" nibura 97% by’ibyinjira muri Magororero bitemewe biba byagizwemo uruhare n’abakozi ba RCS."
Ikindi kigaragara mu magororero n' ubucuruzi bukomeye bukorerwa mo harimo n’ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge.
Bimwe mu bikunze kwinjizwa mu magororero kandi bitemewe birimo telefoni, urumogi, Pakimaya, ibikamba n’ibindi.
Kuri iki kibazo Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Daniel, yagaragaje ko uru rwego rushyize imbere imikorere myiza ku buryo ugaragaraweho amakosa akomeye ahita anirukanwa.
Yagize ati “Hari ibishobora kwinjira yabigizemo uruhare cyangwa atabizi. Hari ibintu tutababarira ku buryo umukozi aramutse abifatiwemo atababarirwa bimuviramo kwirukanwa ku kazi. Bisuzumwe bikagaragara ko yabigizemo uruhare ntacyo yaba akimariye urwego.”
Umuvugizi wa RCS SP Rafiki Daniel
Nikenshi hakunze kumvikana bamwe mu bantu baba barekuwe bashoje ibihano byabo mu magororero, bavuga ko habamo ubucuruzi butandukanye aho usanga bavuga ko ibyo bicuruzwa ahani kugirango byingiremo biba byagizwemo uruhare na bamwe mubakozi ba RCS
Bagabo John