Abanyamuryango ba RPF-inkotanyi mu ntara y'iburasirazuba basabwe kuzatorana ubushishozi mu gushaka abakandida bazabahagararira mu matora azaba muri nyakanga
ibi babigarutseho kuri uyu wa 6 mu mahugurwa yateguwe n'ubunyamabanga bukuru bw'umuryango wa RPF-inkotanyi ku rwego rw'igihugu, ku rwego rw'intara y'iburasirazuba yabereye mu karere ka kayonza.
Abanyamuryango ba RPF-inkotanyi mu ntara y'iburasirazuba akaba aribo bitabiriye Aya mahugurwa basabwe kugira uruhare mu bikorwa by'amatora y'abakandida 80 bazabahagararira mu matora y'abadepite azaba nyakanga 2024.
Guverineri w'intara y'iburasirazuba akaba n'umunyamuryango wa RPF-inkotanyi Rubingiza pudence yibukije abaguwe kuzahugura n'abandi kugirango amatora azagende neza.
Komiseri muri komisiyo y'imibereho myiza mu Muryango wa FPR Inkotanyi wari intumwa y'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Sindikubwabo Jean Nepomuscene , yasabye abanyamuryango gutegura neza amatora yo guhitamo abakandida bazahagararira Umuryango ndetse abasaba kuzatora neza.
Biteganyijwe ko aya matora yo gushaka abakandida akazahera ku rwego rw'umudugudu akageza ku rwego rw'Intara bitarenze tariki ya 20 Gashyantare 2024 nyuma hakazaba Inteko rusange ku rwego rw'Igihugu izameza abo bakandida