Kugira umuyobozi mwiza bivuze kugira imiyoborere myiza no kugira imiyoborere myiza ni ugutera imbere , dufatanye gutegura umuntu ushobora kwigirira akamaro akakagirira n'igihugu.
![Imiyoborere myiza ihera ku bakiri bato, igisubizo cya iLead Rwanda](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/02/image_750x_65be4484908fa.jpg)
Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Dr. Mbarushimana Nelson umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda [REB] ubwo yitabiraga ibirori byo kwishimira ibyagezweho muri gahunda ya iLead, Aho igamije kongerera ubushobozi abakiri bato by'umwihariko abanyeshuri ngo bazabe umutungo w'igihugu usobanukiwe neza gahunda ya leta, bagira uruhare mu bibakorerwa no gufata ibyemezo.
Abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu baterutse mu bigo by'amashuri bitandukanye kuwa 2 Gashyantare bahuriye ikigali mu ihuriro rya iLead maze bishimira inyigisho bamaze kugezwaho kuva iyi gahunda yatangira 2021 dore ko bamaze guhugura abanyeshuri basaga ibihumbi 76 mu bigo by'amashuri 194 hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wa Africa New Life Ministries, past katagwa Fred Isaac yashimangiye ko bifuza kubaka politiki igendanye n'imiyoborere myiza hashingiwe ku rubyiruko.
Akomeza avuga ko amwe mu masomo biga muri iyi gahunda harimo kwihangana igihe ushaka ikintu,kuko ibintu bifata igihe bitegurwa ,nk'ubu abantu bashaka gukora vuba rero iLead itegura abakiri bato kwihangana.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 abari mu cyiciro cyu'urubyiruko bazaba bageze kuri 54.3%, mu gihe abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 byitezwe ko bazaba bageze kuri 64,4%.