Muri Congress y'ishyaka Green Party of Rwanda yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2024 yahuje inzego zitandukanye z'ishyaka mu Mujyi wa Kigali aho bariho batanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zizifashishwa muri Manifesito y'ishyaka ubwo bazaba batangiye kwi yamamaza mu matora y'u Mukuru w'igihugu ndetse n'Abadepite azaba muri Nyakanga 2024.
Ubwo batanga ibitekerezo ku ingingo y'Ubutabera, abarwanashyaka bifije ko igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo yakurwaho hanyuma inzego za Leta zigashyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura umuntu ucyekwaho icyaha ku buryo atagira aho ajya nacyane ko ihame ry'ubutabera riba rivuga ko umuntu iyo atarahamywa icyaha aba akiri umwere.
Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda barifuza ko iminsi 30 y'igifungo cy'agateganyo yakurwaho
Ikindi ngo bizagabanya ubucukike mu ma gororero hirya no hino mu Gihugu.
Mu kindi kifuzo cyatanzwe ku ngingo y'ubutabera , Abarwanashyaka barifuza ko mu gihe umuntu afunzwe igihe kirekire hanyuma akazarekurwa ari Umwere, Leta yajya itanga indishyi z'uwo muntu wafunzwe icyo gihe kirekire kuko biba bigaragara ko uwo muntu yarenganyijwe n'Ubutabera buba bwarafunze umuntu akaza kurekurwa ari Umwere.
Bagabo John