Nyuma y'aho igihugu cya Uganda gifashe ingamba zikomeye zo guhana abaryamana bahuje ibitsina, harimo gufungwa burundu ndetse no kwicwa kubabigerageje.
Nyuma y'aho igihugu cya Uganda gifashe ingamba zikomeye zo guhana abaryamana bahuje ibitsina, harimo gufungwa burundu ndetse no kwicwa kubabigerageje.
Kuri ubu urukiko rw'ikirenga muri Uganda narwo rwamaganye abaryamana bahuje ibitsina, nyuma y'aho imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yokeje igitutu iki gihugu igisaba guha uburenganzira abaryamana bahuje ibitsina ruvuga ko rushyigikiye Umuco w"igihugu nkuko byemejwe ku munsi wejo kuwa 1.
Raporo iherutse gukorwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko mu mezi umunani ya mbere y’uyu mwaka wa 2023 hagaragaye ibikorwa birenga 300 by’ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu byibasiye abaryamana bahuje ibitsina [LGBTQ + ] muri Uganda - birimo gukubita, iyicarubozo, gutabwa muri yombi no kwirukanwa mu ngo.
Ni mugihe nyamara umushumba wa kiriziya gatorika ku isi akomeje guhamagarira abaseseridoti guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina kuko umugisha utarobanura abo ukwiriye ati" Bose baba bashaka urukundo n'impuhwe z'Imana"