Bose baba bashaka urukundo n'impuhwe z'Imana ntibakwiye guhezwa, Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na nyirubutungane papa Francis, mu kuboza umwaka ushize ubwo yasohoraga urwandiko rwiswe ukwizera kwambaza Imana, aho yavugaga ko padiri utanga umugisha adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingingiye ku bitsina.
![Niki gikurikira nyuma y'abepisikopi bakomeje guhinyuza ububasha bwa Papa Francis?](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/01/image_750x_65a11ec538623.jpg)
Nyuma y'uru rwandiko abagize inama z'Abepisikopi Gatorika mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n'u Rwanda rurimo bamaganye icyemezo cyo guha umugisha abarimo abaryamana bahuje ibitsina.
Ejo kuwa Kane tariki ya 11 mutarama 2024 abagize inama z'abepisikopi Gatorika bahuriye muri Ghana bamagana bivuye inyuma itangwa ry'uwo mugisha.
Nkuko bishimangirwa n'itangazo basohoye rigira riti" Ntamugisha ku banana bahuje igitsina muri kiriziya zo muri Afurika. Mu rwego rwacu, ibyo byatera urujijo ndetse kwaba ari ukuvuguruza ishusho y'umuco wa sosiyete zo muri Afurika" ni inyandiko yashyizweho umukono na cardinal Ambongo, arkoyepiskopi wa Kinshasa.
Ubusanzwe umushumba wa kiriziya gatorika ku isi afatwa nkumwe mu batibeshya (nyiri ubutungane bwose) none abantu benshi bakomeje kwibaza ikizakurikira uku kwigumura kwabamwe ku myanzuro yafashe.