•     

Burera: Harimwe mu Miryango yasenyutse kubera ibiyobyabwenge

Mu karere ka Burera hari imwe mu Miryamgo yasenyutse kubera amakimbirane ashyingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge, ibi binashimangirwa n'ubuyobozi buvuga ko icyo kibazo gihari ariko hakaba hariho hakorwa ubukangurambaga kugirango icyo kibazo kiranduke.

Harizimwe mu Miryamgo yasenyutse kubera ibiyobyabwenge

Mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana, hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera babwiye itangazamakuru ko hari imwe mu miryango yasenyutse kubera amakimbirane ashyingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Uwitwa Sebugarambe Adirie utuye mu murenge wa Cyanika  Akagari ka Kabyiniro mu Mudugudu wa Nyagisenyi yavuze ko hari zimwe mu ngo za senyutse kubera amakimbirane ashyingiye ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse bamwe barwaza indwara y'igwingira ry'abana

Yagize ati"  Muri kano karere by'umwihariko hano muri uyu murenge wa Cyanika hari imwe mu miryango yagiye isenyuka ndetse imwe irwaza abana igwingira kubera amakimbirane ashingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge nacyane ko duturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hakunda guturuka inzoga yo mu bwoko bwa Kanyanga" 

Ni mugihe uwitwa Mukamana Jacqueline utuye mu murenge wa Cyanika Akagari ka Kabyiniro umudugudu wa Kabadari, yavuze ko umugabo wakoresheje ibiyobyabwenge usanga murugo hahora amakimbirane.

Ati" Usanga iyo umugabo anywa cyangwa ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge murugo hahora amakimbirane kuko umugore arateka umugabo yahagera yasinze agahita amena ibiryo abana bakaburara bigatuma bahura hura n'igwingira biturutse kuri ayo makimbirane ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ".

Kuri iki kibazo Cy'amakimbirane ashingiye ku ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge rigatuma hari imwe mu miryango irwaza imirire mibi.

Umuyobozi w'Umurenge wa Cyanika Ngendahayo Venant,  yabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo gihari ariko harakorwa ubukangurambaga bujyanye noguca icyo kibazo.

Yagize ati" iki kibazo kirahari natanga urugero rw'abana 15 twasanze bari mu mirire mibi kubera ikibazo cy'amakimbirane ndetse hari umuryango umwe warwaje imirire mibi kubera ko wakoreshaga ibiyobyabwenge, ariko twagiye dukora ubukangurambaga kuburyo icyo kibazo kiriho gicika."

Gitifu w'Umurenge wa Cyanika Ngendahayo Venant

Mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko   Mu karere ka Burera   kari kuri 41,7%  ku ndwara y'igwingira ni mugihe ku rwego rw'Igihugu igwingira rihagaze 33% 

Bagabo John