•     

Gatsibo: Abantu batanu bafatanywe ibitoki 40 bibye

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Mutarama 2024, hafashwe abajura bari bamaze kwiba ibitoki 40 Murenge wa Muhura mu kagari ka Bibare mu Mudugugudu w'Akabuga mu karere ka Gatsibo, aho babyibye mu mirima itandukanye y'Abaturage, bahise bajyanwa kuri Station ya RIB ya Muhura.

Abantu batanu bafatanywe ibitoki 40 bibye

Gahungu Cerestine umwe mu baturage bibwe ibitoki yasobanuye ko yagiye murutoki agasanga amabere y'ibitoki anyanyagiye mu murima maze ahita ahamagara ushinzwe umudugudu maze ako kanya bahita bafata umwe mu bacyekwa muri ubwo bujura  nawe arabyemera ahita ajya kubereka murugo rwumwe mubo bafatanyije kwiba ari naho bari barunze ibyo bitoki bari bamaze kwiba.

Nyuma yaho bari bamaze kugaragaza ibyo bitoki 40 bibye, ubuyobozi bwa basabye ko bakwishyura abantu bose batemeye ibitoki maze abo bajura barabyanga,  nibwo ubuyobozi bwahise buhamagara Polisi ihita ibajyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhura.

Aba bajura bafashwe bari baturutse mu mirenge itandukanye harimo n'umurenge wa Gasange

Amakuru avuga ko mu murenge wa Muhura abajura bamaze iminsi bahiba amatungo harimo Inka,  Ihene ndetse n'imyaka itandukanye.

Bagabo John