•     

Islam: Hari abagabo babiri bivugwa ko bashaka kuba ba Mufti

Muri Islam hakomeje kuvugwa inkuru y'abagabo babiri uwitwa Rubangisa Antoine Sulaymani hamwe na Bucumi Soud uzwi ku mazina ya Imanzi Fahd Al-Sud, bivugwa ko bariho barwanya Umuryango w'Abaislam mu Rwanda, Rwanda Muslim Community RMC aho ngo bashaka kuba ba Mufti.

Muri Islam haravugwa abagabo babiri bahagurukiye ku rwanya RMC

Bamwe mu ba Islam bahaye amakuru Ikinyamakuru Rubanda.rw  bavuze ko abo bagabo uko ari babiri Rubangisa Antoine ndetse na Bucumi Soud uzwi ku mazina ya Imanzi Ali-Sud, bamaze iminsi barwanya umuryango wa Islam mu Rwanda izwi nka Rwanda Muslim Community RMC, uranganjwe imbere na Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim. Bakaba bashaka kuba ba Mufti. 

Abatanze amkuru bavuga ko uwitwa Rubangisa Antoine yanga bikomeye Abayobozi ba RMC,  ndetse akanarwanya ku mugaragaro no kubatesha agaciro abinyugije ku muyoboro wa YouTube ye yitwa Dawa Rwanda Tv.

Aba bahaye amakuru ikinyamakuru Rubanda.rw ntabwo bifuje ko imyirondoro yabo ijya mu bitangazamakuru kubera umutekano wabo.

Umwe yagize ati" Uwitwa Rubangisa Antoine afite Umuyoboro wa YouTube witwa Dawa Rwanda aho atambutsa bimwe mu biganiro byumvikana ko biharabika bikanatesha agaciro abayobozi bakuru ba RMC ndetse na Mufti Sheikh Hitimana Salim, bigaragara ko Rubangisa na Soudi  bashaka kuba ba Mufti. 

Undi yagize ati" Mubyukuri uriya Rubangisa ibyo akora bisa nko kutiyakira nyuma yaho yambuwe zimwe mu inshingano yari afite zirimo no kuba yarabaye Vice Imamu w'Umusigiti witwa Madina Mosque uherereye mu mujyi wa Kigali, izi nshingano yazambuwe nyuma yo gusanga uwo Rubangisa Antoine ntabumenyi afite mu idini ya Islamu"

Muzindi nshingano Rubangisa Antoine yambuwe harimo kuba yarayoboraga ibiganiro by'idini kuri Radio Voice of Africa, nabwo baza gusanga yaragiye kuri uwo mwanya ntabumenyi buhagije afite.

Ibi byose ngo nibyo byaba byaratumye Rubangisa ananirwa kwiyakira bigatuma atangira kurwanya no guharabika umuryango wa RMC. 

Twashatse kumenya icyo uyu Rubangisa avuga kumakuru yuko arwanya ndetse akanaharabika RMC binyuze mu biganiro atambutsa kuri Dawa Rwanda Tv, maze avugako ari umunyamakuru atarwanya RMC.

Yagize ati" wumva ko umunyamakuru mugenzi wawe yagumura abantu? Ikindi ibyo bavuga byuko nabaye Vice Imamu bimaze imyaka 10 bibaye, kandi nge ntabwo kuba Vice Imamu ari ibintu narwanira." 

Undi wagarutsweho ufatanyije na Rubangisa Antoine kurwanya no guharabika bamwe mu bayobozi ba Islam ni uwitwa Bucumi Soud wiyita Imanzi Fahd Al-Sud.

Uyu Bucumi bivugwa ko impamvu yaba arwanya umuryango wa RMC, byaturutse ku kuba RIB hari amakuru yasabye RMC ajyanye n'ibyaha bifitanye isano n'inyandiko mpimbano yaba yaratanzwe na Bucumi Soudi ubwo yasabaga akazi muri RMC.

Nyuma ngo uyu Bucumi Soudi, yaje ku bifungirwa ariko nyuma yaho afunguriwe ahita atangira kurwanya RMC avuga ko uyu muryango wa RMC ariwo wamufungishije kuko ngo ariwo wahaye amakuru RIB.

Ibindi bagaragazwa nabo bahaye amakuru ikinyamakuru Rubanda.rw  nuko ngo uyu Bucumi Soudi aherutse kugaragara yigisha mu musigiti wo ku Kamonyi mu buryo bunyuranyije n'amategeko nta rwego rwa RMC rwa bimuhereye uburenganzira nyuma yaho Imamu w'Akarere ka Kamonyi amuhagarikiye byatumye Bucumi arushaho kugira uburakari n'umujinya akaba aribyo bituma akomeza kurwanya no guharabika RMC

Mu kiganiro Bucumi yahaye ikinyamakuru Rubanda.rw yavuze ko batarwanya Islamu ahubwo banenga ibitagenda kugira ngo bokosorwe.

Ati" Mubyukuri byumvikane neza ntabwo  ndwanya Umuryango wa RMC ahubwo ni ukunenga ibitagenda neza ngo bikosorwe rero ntabwo ari ukurwanya kuko nta ntambara ihari ahubwo ni ugukosora".

Mu kiganiro Mufti w'u Rwanda  Sheikh Hitimana Salim aherutse kugirana n'ikinyamakuru Rubanda,  yavuze ko usibye abantu baba bashaka kwerekana ko byacitse ariko mu byukuri muri Islam ntakibazo kirimo.

Bagabo John