Asaga miliyoni 25 azatangwa ku bakobwa bazahiga abandi mu iserukiramuco ryiswe Miss Black Festival,gusa abayitegura byabagoye gutandukanya iri rushanwa na Miss Rwanda yamaze guhagarikwa kugeza ubu.
Kuri uyu wa 15 Gashyatare ubwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru ku mushinga wateguwe na Imanzi Agency Ltd wiswe Miss Black Festival, byabaye ingorabahizi kumvisha abanyamakuru itandukaniro ryiri serukiramuco n'andi marushanwa y'ubwiza yabayeho mu Rwanda harimo na Miss Rwanda yarikoroje.
Byiringiro Moses uyobora Imanzi Agency arinayo iri gutegura iri rushanwa yasonanuye ko batateguye irushanwa ry'ubwiza, bo Ari iserukiramuco gusa hakazaba hari n'igice cyizatoranywamo umukobwa uzarusha abandi ubwiza,umuco hakiyongeraho no kuba azaba afite umushinga utanga ikizere.
Abakobwa bo ku isi yose ariko babirabura bahawe ikaze muri iri serukira muco Aho bizeye ko umukobwa uzabasha kuryegukana bizamufungurira amarembo yo kwagura imishinga ye Kandi akazanahagararira abiraburakazi hose ku isi.
Ijambo Miss ribanza muri Miss black Festival ryarikoroje imbere y'abanyamakuru, abagize imanzi Agency basobanuye ko kuba barabanje Miss risobanura ko Ari irushanwa rizahuza igitsinagore batashatse kuvuga cyangwa kuryitirira Andi marushanwa y'ubwiza nka Miss Rwanda.
Biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa 16 aribwo abakobwa batangira kwiyandikisha, abemerewe kwitabira iri rushanwa ni umukobwa wese utarashaka umugabo n'ubwo yaba yarabyaye ariko Ari hagati y'imyaka 18 na 35, uzegukana iri serukira muco azahabwa asaga miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda naho ibisonga bye 2 bihabwe asaga miliyoni 5.