Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Lydia Jazmine akomeje kuvugisha abagabo amangambure kubera amafoto ye ashotorana.
Mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Lydia Nabawanuka wamamaye ku izina rya lydia Jazmine nk'izina ry'ubuhanzi, yari Zanzibar mu biruhuko yumva akayaga ko kunyanja Arinako asangiza abamukurikiye kuri Instagram amafoto atandukanye maze bizamura Ibyiyumviro byabenshi kubera imiterere y'umubiri we inogeye ijisho.
Raymond Sauffa utaripfana mu gihugu cya Uganda yahise yandika igitekerezo cye Ati" ku Giti cyanjye ndacyeka waba influencer mwiza kuri Instagram kurenza umuziki" uyumugabo akomeza Ati" ukuri kuvugwe umubiri wawe urivugira cyane kurenza umuziki, dukeneye Andi mafoto yawe menshi ureke umuziki ube utegereje.
Ibi byatumye abantu benshi bisanzura batanga ibitekerezo kubwiza bwe nubwo Lydia Jazmine mu ijambo rimwe yisekera yasubije Raymond ko igitekerezo cye nubwo Ari kiza ariko gifite irari ryinshi.
Lydia Jazmine afite imyaka 33 y'amavuko yaminuje mu mubijyanye n'ubukungu yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Same way, you and me n'izindi zitandukanye.