Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, baravuga ko ntakintu kibabaza nkokubona insinga z'amashanyarazi zica hejuru yinzu zabo bakaba akoresha ibishirira by'umuriro kubera kutagira amashanyarazi bitewe nuko ubuyobozi bwabarangaranye .
Abaturage batujwe mu kagari ka Murehe Umudugudu wa Nyamabuye, mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania. Baravuga ko bababazwa nokuba bamaze imyaka igera muri irindwi badacana umuriro w'amashyanyarazi kandi amapoto ateye kunzu zabo ndetse n'insinga zamashanyarazi zikaba zica hejuru y'inzu.
Bamwe muri abo baturage bagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru Rubanda, bavuze ko ikibazo cyabo kirengagijwe igihe kinini kuko buri rwego rwabasuye ariko bikarangira ntagikozwe.
Uwitwa Erimereki Antoine, yavuze ko leta yabubakiye ariko ikabima umuriro kuburyo imyaka igeze mu ri irindwi badacana kandi insiga z'umuriro zica hehuru yinzu zabo.
Yagize ati" Nukuri Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi kuko leta yatwubakiye amazu ariko tukaba turi mu mwijima kubera kutagira umuriro nyamara inzu zituranye nizacu zo zikaba zicana, impamvu ni uko inzu dufite zitatubaruyeho kandi kugirango ngo ubone Cash Power bisaba kuba ufite nomero y'ikibanza, twe ntanomero dufite leta niyo zifite, rero twifuza ko leta yabiterezaho ikaba yaduha uwo muriro".
Uwitwa Rufonsina Mukandinda, nawe ifite inzu ariko akaba nta muriro afite, avuga ko kuva batuzwa aho hantu bameze nk'impfubyi kuko bari mu bwigunge aho baheranywe n'amateka yo kudacana nyamara insinga zibaca hejuru yinzu zabo
Ni mugihe uwitwa Nyiransabimana Jeanette avuga ko akoresha ibishirira mu kumurika munzu kubera kutagira umuriro.
Ati" Ubu nge nkoresha ibishirira mu kumurika munzu kubera ko nta muriro, ikindi niko abana babanyeshuri batabona uko basubiramo amasomo kubera ko haba hari mu kizima, bityo bikabagiraho ingaruka mu myigire.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo inzego zose uhereye ku murenge ndetse n'Akarere bakizi ariko bakaba ntabushake bafite bwo kugicyemura kuko n'itangazamakuru ryagiye rigaragaza iki kibazo ubuyobozi bukabizeza ko kizacyemuka ariko imyaka irindwi ikaba yihiritse.
Twashatse kumenya imiterere y'iki kibazo uko kimeze maze kuri uyu wakabiri duhamagara umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira, nti yatwitaba, tumwandikira kuri WhatsApp bigaragara ko ubutumwa yabusomye ariko ntabwo yigeze abusubiza, kuri uyu wagatatu umunyamakuru yongeye ku mwandikira amubaza kuri icyo kibazo, nabwo Mayor Bruno arabusoma nabwo ntiyasubiza kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.
Nikenshi usanga iyo abaturage bagaragaje ikibazo kimaze igihe kitaracyemuka, usanga zimwe mu nzego zanga kigisobanira mu itangazamakuru, zigahitamo kuryumaho.
Bagabo John